Di María, ubu ukinira Rosario Central akaba afite imyaka 37, ni umwe mu bakinnyi bake bagize amahirwe yo gukinana na bombi mu bihe byabo byiza cyane. Ibi byatumye agira ubumenyi bwihariye ku mpano, imyitwarire n’imikorere yabo bombi.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Di María yavuze ko iyo bigeze ku kazi gakomeye, imyitozo idacogora n’ubunyamwuga, Cristiano Ronaldo ari icyitegererezo ku isi yose, agaragaza ko yageze ku rwego rwo hejuru abikesha cyane ubwitange n’imyitozo idasanzwe.
Gusa, Di María yanashimangiye ko Lionel Messi afite ikintu cyihariye kidasanzwe, avuga ko ari impano yahawe n’Imana, ituma ashobora gukora ibintu bigoye mu buryo bworoshye kandi bwihuse, ari na byo byatumye amufata nk’umukinnyi mwiza kurusha abandi bose.
Aya magambo ya Di María yongeye gukangura impaka n’ibiganiro bikomeye hagati y’abakunzi b’umupira w’amaguru ku isi yose, bamwe bashyigikira Ronaldo ku bw’imyitwarire ye y’ubunyamwuga, abandi bagashyigikira Messi ku mpano idasanzwe afite.
N’ubwo impaka zikomeje, benshi bemeranya ko Ronaldo na Messi bombi basize amateka akomeye mu mupira w’amaguru, bakaba barahinduye uko uyu mukino ugaragara ku rwego mpuzamahanga.
