Mu kiganiro yagiranye na MIE Empire, Chance yavuze ko yakiriye telefoni iturutse ku muntu atigeze amenya, maze uwo muntu amubwira ko afite ikibazo cy’ideni gikomeye, amusaba ubufasha bw’amafaranga angana na Miliyoni 40.
Yagize ati: “Umuntu ntazi yarampamagaye ambwira ko yagize ikibazo cy’ideni, ansaba ko namuha Miliyoni mirongo ine ngo agikemure.”
Yavuzeko ibi byaramutunguye cyane kuko atari asanzwe azi uwo muntu, ndetse n’ayo mafaranga ubwayo yumvaga arenze ubushobozi bwe.
Ati: “Naribajije nti ese ayo mafaranga ni ayahe? Ni Miliyoni 40 z’iki? Numvaga ndi kurota.”
Chance yasobanuye ko atigeze asobanukirwa impamvu uwo muntu yamuhisemo ngo amusabe ayo mafaranga, cyane ko na we ubwe atiyumvishaga uko yayabona.
Chance,yakebuye abatekereza ko kuba uri umuhanzi cyangwa uzwi bivuze ko ufite ubushobozi bwo gutanga amafaranga menshi igihe cyose ubisabwe.
Nubwo byabaye ikintu gitangaje kuri Chance, avugako byamubereye n’isomo rikomeye ku bijyanye no kwitondera abantu batazwi basaba ubufasha budasanzwe, cyane cyane binyuze mu nzira zikoresheje itumanaho.
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
