Mu kiganiro Otile Brown aherutse gukorera kuri shene ya Youtube yitwa ‘Oga Obinna’, yumvikanye ahamya ko abahanzi bo muri Africa y’i Burasirazuba bose bakwiye kurekera kwibeshyera ko bari hejuru, kuko nta n’umwe uri ku rwego mpuzamahanga nk’abahanzi bo muri Nigeria.
Yagize ati “Ntihazagire n’umwe ukubeshya, muri Africa y’i Burasirazuba, nta muhanzi n’umwe mpuzamahanga uhari.”
Muri iki kiganiro, Otile Brown yatanze urugero rw’umunya-Nigeria Ruger, umaze kubaka ibigwi kandi mu gihe gito, ahamya ko nta muhanzi n’umwe wo muri Africa y’i Burasirazuba wamugereranya na we.”

Ibi nibyo byaje kurakaza Bien Aime Sol, bituma avuga ko Otile Brown ari kuvuga ibyo atazi, kuko muri Africa y’i Burasirazuba hari abahanzi benshi kandi bari ku rwego mpuzamahanga, aboneraho no kumuha urugero rw’ukuntu indirimbo ze zikinwa ahantu hatandukanye nko muri Tanzania, mu Rwanda n’ahandi.
Bien Aime Sol yaboneyeho no gutunga agatoki n’abandi bose bumva ko muri Nigeria ariho hari abahanzi mpuzamahanga, birengagije ko nabo ari mpuzamahanga kuko bari gukora ibintu birenze mu muziki.

