Mu bagize icyo bavuga harimo Rudeboy wamamaye mu itsinda rya P-Square, Mr Macaroni, ndetse na Kunle Remi.
Rudeboy yagaragaje ko ababajwe n’ibitero byabereye i Jos muri Leta ya Plateau, byahitanye abantu benshi ku Cyumweru tariki 29 Werurwe 2026, aho binavugwa ko ariho yavukiye.
Abinyujije ku rubuga rwa X (Twitter), yagaragaje akababaro n’uburakari, afiitiye ubuyobozi kubera kutita kuri iki kibazo.
Yagize ati: “Ntabwo turarakara bihagije! Wenda bizagera ubwo Imana ubwayo imanuka ku Isi.”
Ku rundi ruhande, Mr Macaroni yanenze bikomeye ubuyobozi bwa Bola Tinubu, abushinja kudashyira mu bikorwa inshingano zabwo uko bikwiye.
Yavuze ko ubuyobozi buriho budafite ubushobozi n’inshingano, ndetse anavuga ko ari ubutegetsi budafite umumaro mu mateka y’ubutegetsi bw’iki gihugu.
Umukinnyi wa filime Kunle Remi na we yatanze igitekerezo cyashimishije bamwe ariko kinatera impaka, aho yasabye Abanya-Nigeria kohereza ubutumwa bukomeye kuri Perezida mu gihe bamwifuriza isabukuru y’imyaka 74.
Yagize ati: “Niba mushaka kumwifuriza isabukuru nziza, mukoreshe amashusho agaragaza ububabare bw’abaturage n’ibyago byabaye. Ibyo ni byo byagombye kuba ubutumwa.”
Yagaragaje ko igihugu kiri mu bihe bikomeye, bityo ko bidakwiye kwizihiza isabukuru mu buryo busanzwe mu gihe hari abaturage bagihura n’ibibazo bikomeye by’umutekano n’ubuzima.
Aya magambo y’ibi byamamare agaragaza ko ikibazo cy’umutekano muke muri Nigeria gikomeje gutera impungenge mu nzego zitandukanye, ariko bikaba bishobora gutuma iki kibazo kirushaho kwitabwaho, ndetse bigatera igitutu ubuyobozi kugira ngo bufate ingamba zihamye.
Mu gihe umutekano muke ukomeje kwiyongera muri Nigeria, ijwi ry’abahanzi n’ibyamamare rikomeje kuba ingenzi mu gukangurira abaturage n’ubuyobozi gufata iya mbere mukubihashya.
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
