Cardi B yatewe agahinda n’ibiri kumuvugwaho

Cardi B yatewe agahinda n’ibiri kumuvugwaho

 Jul 22, 2026 - 23:09

Umuraperikazi w'Umunyamerika Cardi B yagaragaje ko atishimiye amakuru akomeje gukwirakwira ku mubano afitanye n'umuzamu w'ikipe y'igihugu ya Nigeria, Maduka Okoye, nyuma y'uko bombi bagaragaye bari kumwe inshuro nyinshi, bituma bamwe batangira gukeka ko bakundana.

Vuba aha, Cardi B na Okoye bagaragaye basangira ifunguro rya nimugoroba n'inshuti zabo muri Gio’s Restaurant, iherereye muri St. Regis Hotel mu mujyi wa Venice mu Butaliyani, ibintu byarushijeho kongera ibyo bihuha.

Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, Cardi B yavuze ko arambiwe uburyo buri kintu cyose akora gihita kivugwaho cyane n'itangazamakuru ndetse n'abakoresha imbuga nkoranyambaga, nyamara hari ibiba bitari ukuri.

Yavuze ko ibikorwa bye bihabwa uburemere budasanzwe ugereranyije n'ibindi byamamare, kabone niyo bose baba bari gukora ibntu bisa.

Yagize ati: ”Ariko njyewe, nta kintu na kimwe nakora abantu batakivuzeho?, Biratangaje, gusa mbere na mbere ngomba kwemera ibyiza n'ibibi bizanwa no kuba icyamamare niko bigomba kumera kuko hari n'abishyura kugira ngo bavugwe."

Aya magambo ya Cardi B aje mu gihe hakomeje gukwirakwira ibihuha bivuga ko yaba ari mu rukundo na Maduka Okoye, nyuma yo kugaragara bari kumwe inshuro zitandukanye, zirimo no mu birori bya Paris Fashion Week ndetse no mu rugendo baherukaga kugirira i Venice mu Butaliyani.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien