Trump yitabiriye uyu mukino wabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yari afite inshingano zo gushyikiriza ikipe yegukanye igikombe. Icyakora, kuva akigera muri sitade kugeza umuhango wo gutanga igikombe urangiye, ntiyihanganiwe n'abawitabiriye, kuko icyo yakoraga cyose bahitaga bamuha inkwenene.
Ubwo indirimbo yubahiriza igihugu cya Amerika yaririmbwaga mbere y'umukino, Trump yagaragajwe kunsakaza mashusho ya sitade, abafana bahita bamwakiriza induru zo kumwamagana no kumukwena.
Nyuma y'umukino, ubwo yinjiranaga na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, ku rubyiniro rwo gutangiraho ibikombe n'imidali, yongeye kwakirwa n'izindi nduru nyinshi na none zo kumukwena z'abafana bari muri sitade .
Trump yaje gushyikiriza ikipe ya Espagne igikombe cy'Isi nk'uko byari biteganyijwe, anashimira bamwe mu bakinnyi bayo. Gusa nyuma yo gutanga igikombe, ntiyahise ava ku rubyiniro ahubwo yakomeje guhagararana n'abakinnyi mu gihe biteguraga kwishimira igikombe cyabo.
Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, Perezida wa FIFA Gianni Infantino yagaragaye asa n'umusaba kuva ku rubyiniro kugira ngo areke abakinnyi ba Espagne bakomeze ibirori byabo, ariko Trump amwima amatwi.
Ibi byongeye kwibutsa benshi ibyabaye umwaka ushize ubwo Chelsea yegukanaga igikombe cy'isi cy'amakipe yo muri shampiyona zitandukanye, aho na bwo Trump yari yagumye ku rubyiniro mu gihe abakinnyi bishimiraga igikombe bari batwaye.
Ikindi cyakuruye impaka ni uko Trump ari we washyikirije igikombe ikipe y'igihugu ya Espagne, nyamara ku wa 08 Nyakanga 2026 yari yavuze amagambo akomeye kuri icyi gihugu.
Mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye ari kumwe n'umunyamabanga mukuru wa NATO, Mark Rutte, Trump yari yavuze ko adashaka gukomeza ubucuruzi na Espagne, ayita igihugu "kidafite umumaro" ndetse avuga ko adashaka kongera kugira icyo ahuriraho na cyo.
Nubwo ayo magambo yari yibanze ku miyoborere na politiki bya Espagne no ku ruhare rwayo muri NATO, byabaye ibintu byatangaje benshi kubona Trump ari we ushyikiriza igikombe abakinnyi bahagarariye igihugu yari amaze iminsi anenga.
Ku mbuga nkoranyambaga, amashusho agaragaza Trump yamaganwa n'abafana ndetse n'uko yagumye ku rubyiniro nyuma yo gushyikiriza Espagne igikombe yakomeje gukwirakwira, bituma aba umwe mu bantu baganiriweho cyane nyuma y'umukino wa nyuma w'igikombe cy'Isi cya 2026.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
