Davido yahwituye abahanzi bamara kwamamara bagatera mugongo insengero

Davido yahwituye abahanzi bamara kwamamara bagatera mugongo insengero

 Jul 4, 2026 - 15:32

Umuhanzi David Adeleke uzwi cyane nka Davido, yasabye abahanzi bakizamuka kutazigera batera Imana umugongo igihe bamaze gutera imbere mumuziki wabo.

Ibi Davido yabitangaje mu kiganiro aherutse kugirana na Kiss Xtra, aho yagarutse ku kuba hari bamwe mu byamamare, cyane cyane ababa barahoze ari abakirisitu, bavuga ko baretse kujya mu rusengero nyuma yo kwamamara.

Mu butumwa bwe, Davido yashimangiye ko kwizera Imana ari imwe mu ntambwe z'ingenzi ziganisha ku ntsinzi mu muziki kabone niyo waba umaze kuba icyamamare. 

Yagize ati: "Inama nabagira ni mukunde ibyo mukora kandi mushyire Imana imbere, cyane cyane igihe mumaze kugera ku ntsinzi, kuko hari ibishuko byinshi bishobora gutuma mwibagirwa ko ari yo mpamvu muri aho muri uyu munsi."

Bimaze kugaragara ko abahanzi benshi bo hirya no hino ku Isi, iyo bamaze kwamamara no gutera imbere mu muziki, bamwe bahita bahagarika kujya gusenga mu rusengero nk'uko bamwe barimo Nicki Minaj babyivugira, nyamara abenshi muri bo baba baratangiriye urugendo rwabo rwa muzika muri korali ariko bakabireka bamaze kuba ibyamamare.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien