Mu kwezi kwa Ukwakira k’umwaka ushize, Umucamanza Jeannette Vargas yemeje ko iyo ndirimbo ifatwa nk’igitekerezo (opinion) kirinzwe n’amategeko, bityo idashobora gufatwa nk’itukana.
Gusa ku itariki ya 21 Mutarama, Drake yashyikirije Urukiko rw’Ubujurire rwa Second Circuit inyandiko y’ubujurire igizwe n’amapaji 117, asaba ko icyo cyemezo giseswa.
Mu bujurire bwe, Drake avuga ko urukiko rwashyizeho ihame ry’amategeko rishobora guteza ikibazo, aho rwemeje ko indirimbo za rap zo kwibasirana (diss tracks) zidashobora na rimwe gufatwa nk’amakuru y’ukuri.
Avuga ko abantu babarirwa muri za miliyoni basobanukiwe iyo ndirimbo nk’iyamwibasiraga mu buryo butaziguye kandi igatanga ibirego bikomeye bimushinja.
Drake kandi asobanura ko Not Like Us yarenze imbibi z’ihangana rya rap, igahinduka indirimbo yumvikanye ku rwego mpuzamahanga, ikinwa mu bihembo bya Grammy, mu Super Bowl Halftime Show, no ku zindi ntebe zikomeye, bigatuma abantu benshi batari bazi umwihariko w’iyo ntambara ya rap bayifata nk’ukuri.
Ku ruhande rwayo, UMG ikomeza gutsimbarara ivuga ko iki kirego ari igitero ku bwisanzure bwo guhanga bw’abahanzi, kandi ikagaragaza icyizere ko n’ubu bujurire na bwo buzateshwa agaciro.
