Harmonize yahaye gasopo abakomeje kwivanga mu rukundo rwe

Harmonize yahaye gasopo abakomeje kwivanga mu rukundo rwe

 Jan 23, 2026 - 10:35

Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania no muri Afurika y’Iburasirazuba, Rajab Abdul Kahali uzwi nka Harmonize, yatangaje ko muri iki gihe we n’umukunzi we bahisemo kudakenera inama iyo ari yo yose ijyanye n’umubano wabo.

Mu magambo ye, Harmonize yavuze ko ibihe bikomeye banyuzemo mu rukundo rwabo byabahaye isomo rihagije, bituma bafata icyemezo cyo gutuza no kubaho ubuzima bwabo batavangiwe n’ibitekerezo by’abantu batandukanye.

Yagaragaje ko ubu bumva batekanye kandi ko bari mu murongo umwe ku cyerekezo cy’ubuzima bwabo.

Uyu muhanzi uyobora inzu ifasha abahanzi ya Konde Gang Music Worldwide yongeyeho ko badashobora gusiba ibyabaye mu mateka yabo, kuko ari igice cy’ubuzima bwabo. Ahubwo, yavuze ko bemeye uko byagenze, bakigira ku makosa n’ibyabaye, none ubu bakaba barahisemo gukomeza imbere bareba ku hazaza.

Aya magambo ya Harmonize yagaragaje ko yashyize imbere amahoro n’ubwumvikane, aho ashimangira ko atifuza ko ubuzima bwe bwite bukomeza kuba ingingo y’impaka n’ibihuha mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.