Ifoto yari itumye umukobwa yivugana Chris Brown 

Ifoto yari itumye umukobwa yivugana Chris Brown 

 Jan 24, 2026 - 22:15

Benshi baguye mu kantu mu murwa mukuru w’Ubufaransa, Paris, aho umufana umwe w’umukobwa yarakariye umuhanzi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Chris Brown, wari uvuye mu imurikamideli mpuzamahanga rya Paris Fashion Week, maze umujinya akawutura imodoka y'uyu muhanzi.

Amakuru aturuka hafi y’aho byabereye avuga ko uyu mufana, wavugaga ururimi rw’Igifaransa, yari yasabye Chris Brown ko bafatana ifoto, ariko ntiyitabweho. Ibi byatumye arakara cyane, maze agaragaza umujinya we akubita umuryango w’imodoka uyu muhanzi yari yicayemo.

Nta makuru aratangazwa agaragaza ko hari icyangirikiye, ariko iki gikorwa cyatumye abantu benshi bari aho batangara, cyane ko byabereye ahantu hari hateraniye abantu benshi bitabiriye iki gikorwa gikomeye cy’imideli.

Kugeza ubu, Chris Brown cyangwa abamuhagarariye ntibaragira icyo batangaza kuri iki kibazo, ndetse n’inzego z’umutekano ntiziratangaza niba hari ingamba zafashwe. Icyakora, ibi byongeye gukangura impaka ku myitwarire y’abafana n’umutekano w’ibyamamare mu bikorwa mpuzamahanga nk’ibi.

Chris Brown yimye umufana ifoto, biramurakaza cyane