Uyu mugabo yavuze ko aba bafana baranzwe no kwishora mu curuza ritemewe ry’amatike mu marushanwa y’Ibikombe by'isi biheruka.
Infantino yabivugiye mu Nama Mpuzamahanga y’Ubukungu (World Economic Forum), aho yagize ati:“Igikombe cy’Isi giheruka cyari icyihariye cyane kuko nta muturage n’umwe wo mu Bwongereza wafashwe mu Gikombe cy’Isi cya 2022 cyabereye muri Qatar.”
Aya magambo yahise afatwa na benshi nk’ashinyagura no guha isura mbi abafana bo muri icyo gihugu.
Nyuma y’ayo magambo, Ishyirahamwe ry’Abafana b’Umupira w’Amaguru mu Bwongereza (Football Supporters’ Association) ryahise ryamaganira kure ayo magambo, rivuga ko atari akwiriye ku muyobozi wa FIFA.
Ryavuze ko Infantino akwiriye kwibanda ku bibazo by’ingenzi byugarije abafana, birimo kubona amatike ku giciro gishoboka, aho gutanga amagambo afatwa nk’urwenya rutajyanye n'inshingano ze.
Iryo shyirahamwe ryanibukije ko ibi bibaye mu gihe hari impungenge zikomeje kwiyongera ku bijyanye n’izamuka rikabije ry’ibiciro by’amatike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique.
Abafana benshi ku isi bavuga ko ayo makipe ashobora gutuma benshi batabona amahirwe yo kwinjira muri stade.
Izi mpaka zongeye kuzamura gutuma hibazwa ku mikorere ya FIFA n’uruhare rwayo mu kurengera inyungu z’abafana, benshi basaba ko habaho impinduka zifatika zituma umupira w’amaguru uguma kuba umukino wa bose, aho kuba uw’abafite ubushobozi bwo kwishyura amatike ahenze.
