Itsinda Morgan Heritage ryasesekaye muri Uganda

Itsinda Morgan Heritage ryasesekaye muri Uganda

 Apr 19, 2023 - 07:17

Uretse ubukerarugendo , Igihugu cya Uganda cyagaragaje ko ari ahantu heza ho gukorera umuziki no guteza imbere ba Nyirawo cyane nka Morgan Heritage

Mugihe abenshi bari biteze ko iri tsinda rizahabwa akazi ko kuririmba muri cricket Oval gusa, baranaza gutaramira abakunzi babo muri  Cielo Lounge nyuma y'uyu mugoroba.

  Peetah Morgan na Mojo Morgan bari muri iki  gihugu cya Uganda kugira ngo  bamurike alubumu yabo ndetse babataramire abakunzi babo mu birori bibera  kuri Cielo Lounge  kuri uyu mugoroba, byatewe inkunga na Talent Africa.

  Hari amashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga bagira bati: "Muraho uyu ni Peetah na Mojo kuva muri   Morgan Heritage. Ubu duherereye muri Uganda". Bagaragariza kandi abakunzi babo ko bataza kubab ari bonyine ahubwo haraza kuba hari n'ibyamamare nka Eddy kenzo , Chameleon ndetse n'umuterankunga mukuru Talent Africa


  Iri tsinda rya Morgan Heritage ryitabiriye ibihembo bya Granny inshuro eshatu zose. Rigizwe nabahanzi batatu aribo Peetah Morgan, Gramps Morgan, ndetse na  Mojo. Bavuka ku mubyeyi wumunyabigwi uturuka mu gihugu cya Jamaica witwa Hon Rad Denroy .


 Ubwo iri tsinda riririmba injyana ya  Reggae riheruka kuririmbira muri Uganda, hari  ku wa kane Mutagatifu muri 2017 . Ryasize abafana bari bateraniye muri Cricket oval bakunze iyo njyana birushijeho. 


  Iri tsinda ryashyize ahagaragara alubumu 12 , zirimo Strictly Roots, yatsindiye ibihembo bya Grammy Awards ku nshuro ya 58 nka alubumu nziza ya Reggae.  imyaka 20 irenga bamaze muri uyu mwuga,  Morgan Heritage yakoranye n'abahanzi benshi bagiye batsindira ibihembo bya  Grammy mu myaka itambutse.


 Kumenyekana kw'iri tsinda mu bice byinshi bigize isi , byateje intambwe ikomeye bo ubwabo ndetse n'injyana yabo bo bafata nk'inkingi ikomeye y'umuco wa Jamaica .Ibi byatumye kandi batangira guhuza iyi njyana n'izindi zitandukanye zikorerwa mu bice bitandukanye bigize isi .