Jamal Musiala yahishuye amasomo yize nyuma yo kuvunika

Jamal Musiala yahishuye amasomo yize nyuma yo kuvunika

 Jan 24, 2026 - 17:24

Jamal Musiala uherutse kugaruka mu bakinnyi b’ikipe ye nyuma y’igihe yari amaze adakina kubera imvune, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yatangaje uko yiyumva ndetse n’amasomo yakuye muri icyo gihe cy’ivune.

Uyu mukinnyi uri mu bato bagezweho mu ikipe ya FC Bayern Munich yatangaje ko nubwo gukira imvune bitaba byoroshye, byamufashije kwimenya neza no gukura mu bitekerezo.

Yagize ati:  “Ndi muzima. Nafashe iki gihe cy’imvune nk’ishuri ryamfashije kwiga byinshi ku buzima bwanjye no ku bibazo bikomeye nshobora guhura na byo. Gukira imvune nk’iyi, si ibintu byoroshye.

Musiala yavuze ko icy’ingenzi ari ugusubira mu kibuga ameze neza kurusha mbere, ndetse ko kuri ubu yumva ameze neza kandi yishimiye kongera kugaragara mu kibuga. Yongeyeho ko kureba imikino uri hanze bitandukanye cyane no kuyikinamo, ari na yo mpamvu imvune yamufashije gusobanukirwa agaciro ko kuba uri mu kibuga.

Uyu musore kandi yatangaje ko yatangiye igice gishya mu rugendo rwe rwa ruhago, nyuma yo guhabwa nimero 10. Yavuze ko iyi nimero imusaba inshingano nyinshi, cyane ko ari nimero yambarwaga n’abakinnyi bakomeye.

Musiala yemeje ko Arjen Robben ari umwe mu bakinnyi yakundaga akiri umwana, anavuga ko kwambara nimero 10 bimwongerera inshingano zo gufasha ikipe gutera imbere.

Ati: “Nifuza kugaruka nkiri umukinnyi mwiza kurushaho, kandi nkagira uruhare runini mu gufasha ikipe.

Jamal Musiala yatangaje ko kuvunika byamufashije kwimenya neza no gukura mu bitekerezo

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien