Juma Jux yatanze ubutumwa bwakanguye amarangamutima ya benshi

Juma Jux yatanze ubutumwa bwakanguye amarangamutima ya benshi

 Jan 27, 2026 - 20:34

Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Bongo Fleva, Juma Jux, yashyize hanze ubutumwa bukora ku mitima ya benshi abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, aho yahaye rubanda isomo ry'ubuzima.

Uyu muhanzi yibukije abakunzi b’umuziki n’abamukurikira ko ubuzima budateganyirizwa kandi bushobora guhinduka mu kanya gato.

Muri ubwo butumwa, Juma Jux yavuze ko nta muntu n’umwe ukwiye kwibwira ko adashobora kugerwaho n’ibigeragezo by’ubuzima, ashimangira ko indwara, urupfu cyangwa gutakaza akazi bishobora kugeraho umuntu uwo ari we wese, igihe icyo ari cyo cyose.

Yagize ati:“Ntukigere utekereza ko hari ikitakugeraho. Ubuzima bushobora kugerageza umuntu wese binyuze mu burwayi, urupfu cyangwa gutakaza akazi. Mu kanya gato cyane, ibintu byose bishobora guhinduka.”

Uyu muhanzi yakomeje ashimangira ko ibintu bihinduka nk’uko n’imbonerahamwe ihinduka, bityo asaba abantu kujya bahora biteguye, birinda kwirata, ahubwo bakabaho basenga, bicisha bugufi kandi bashimira Imana ku byo bafite.

Ubutumwa bwa Juma Jux bwakiriwe neza n’abafana be batandukanye, benshi bagaragaza ko bubakanguriye gutekereza ku buzima mu buryo bwimbitse, no kongera kwibutsa indangagaciro zo kwicisha bugufi, kwihangana no gushimira.

Ni ubutumwa bukomeje kugaragaza uruhande rw’umuhanzi utekereza ku buzima busanzwe, atarangajwe n'umuziki gusa, ahubwo n’uruhare rwe mu gukangurira sosiyete kubaho ifite umutima woroshye n’icyizere.