Ubwo yari mu kiganiro na 'Vanity Fair' cyasohotse ku wa 27 Mutarama 2026, Kanye West yavuze ko muri icyo gihe cy’iminsi ine y’uburwayi, impinduka ku miti ye zamuzaniye ibihe bikomeye by’agahinda gakabije.
Yavuze ko ubwo yari muri ibyo bihe bigoranye ubuzima bwe butameze neza, umugore we Bianca Censori yarahabaye amuba hafi, amufasha kubitambukamo.
Ati “Umugore wanjye yarabyumvise, maze tugana 'Rehab Facility' mu Busuwisi kugira ngo dukosore gahunda yanjye y’ubuvuzi kandi itere imbere.”
Uyu muhanzi w’imyaka 48, ufite abana, North, Saint , Chicago na Psalm yabyaranye n’umugore wa mbere Kim Kardashian, yasobanuye kandi ko ibi bibazo byagize ingaruka ku mibanire ye n’abana.
Kanye yavuze ko ikomereka rikomeye ry'ubwonko, (Traumatic brain injury) yatewe n’impanuka yo mu 2003, ari yo yatumye agira uburwayi bwa bipolar, kandi ibi byagize uruhare mu myitwarire ye idasanzwe, yagiye akomeza kugaragaza.
Yasobanuye ko ubwo yagiraga ibihe bigoye, umugore we Bianca yamushishikarije gushaka ubufasha, bituma yinjira mu rugendo rwo gukira binyuze ku miti, kwivuza, imyitozo ngororamubiri no kubaho ubuzima buzira umuze.
Kanye yagaragaje ko ubu yabonye umurongo mushya mu buzima kandi yiteguye gushyira imbaraga mu bikorwa byiza birimo umuziki, imyambaro, ibishushanyo n’ibindi byafasha isi.
Kanye West yasobanuye uko umugore we Bianca Censori yamufashije ubwo yari mu bihe bigoye by'uburwayi

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
