Kim Kardashian yatunguranye ashimagiza Taylor Swift badacana uwaka

Kim Kardashian yatunguranye ashimagiza Taylor Swift badacana uwaka

 Jan 24, 2026 - 23:33

Kim Kardashian yongeye gutungura benshi nyuma yo kuvuga amagambo meza kuri Taylor Swift, umuhanzi bikunze kuvugwa ko badacana uwaka kubera amakimbirane akomeye bamaranye imyaka isaga 10.

Mu kiganiro yagiranye na Khloé Kardashian kuri podcast ye, Kim yabajijwe niba abantu batatungurwa no kumenya ko agikomeza kumva indirimbo za Taylor Swift, nubwo hashize imyaka irenga icumi bagiranye umwuka mubi wavuzwe cyane mu itangazamakuru.

Asubiza, Kim yagize ati:“Ntekereza ko nabivuze mbere. Mfite zimwe mu ndirimbo ze za kera ku rutonde rw’indirimbo numva. 

Buri gihe namubonye nk’umuhanzi ufite impano idasanzwe kandi mwiza cyane.”

Aya magambo yerekanye ko, nubwo ibyabaye mu gihe cyashize bitigeze byibagirana byoroshye, Kim Kardashian ashobora gutandukanya umuziki n’amakimbirane y’abantu ku giti cyabo, agaha agaciro impano ya Taylor Swift nk’umuhanzi.

Nubwo ataba yumva indirimbo “thanK you aIMee” bivugwa ko yanditswe ishingiye ku mateka yabo, benshi bibwira ko indirimbo nka “Love Story” ikiri mu zo Kim Kardashian akunda kumva.

Ibi byongeye kugaragaza uko ibihe bihinduka, ndetse n’uko abantu bashobora gusiga inyuma amakimbirane yo hambere bagaha agaciro impano n’umurimo w’abandi.

Kim Kardashian yatunguranye avuga ko acyumva indirimbo za Taylor Swift 

Taylor Swift na Kim Kardashian bamaze igihe badacana uwaka