Agaruka ku rugendo rwe rwa muzika, Kivumbi King yavuze ko Mike Kayihura ari umwe mu bahanzi yareberagaho kuva kera, by’umwihariko mu buryo bw’imiririmbire no kwandika indirimbo.
Uyu muhanzi yavuze ko yakurikiranye ibikorwa bya Mike Kayihura igihe kirekire, kugeza ubwo amahirwe yabonetse bakaza guhura ndetse bagakorana indirimbo zagiye zakirwa neza ndetse zigakundwa cyane n’abakunzi b’umuziki.
Yagize ati: “Mike Kayihura natangiye ndi umufana we cyane. Namurebeyeho mu buryo bw’imiririmbire, ndetse no mu buryo bwo kwandika.”
Kivumbi King yavuze ko kuba yaraje kubona amahirwe yo gukorana n’umuhanzi yakundaga cyane ari kimwe mu bintu bikomeye byamubayeho mu rugendo rwe rwa muzika, kuko byamuhaye imbaraga zo gukomeza gukora no kurushaho kwagura impano ye.
Yagaragaje ko Mike Kayihura yagize uruhare rufatika mu iterambere ry’umuziki we, aho amufata nk’umwe mu bantu bamufashije kuzamuka no kurushaho kumenyekana mu ruhando rwa muzika nyarwanda.
Kivumbi King yasobanuye ko umubano afitanye na Mike Kayihura utagarukira gusa ku gukorana indirimbo, ahubwo ko yanamwigishije byinshi bijyanye no kwandika indirimbo, kuzitunganya no kuzigeza ku bakunzi b’umuziki mu buryo bunogeye amatwi.
Ibi byatumye Kivumbi King afata Mike Kayihura nk’umwe mu bahanzi bafite uruhare rukomeye mu rugendo rwe rwa muzika, aho avuga ko gukorana n’umuntu yakuze afana byabaye igihamya cy’uko inzozi zishobora kuba impamo igihe umuntu akomeje gukora no kwizerera mu impano ye.
Kivumbi na Mike bahuriye mundirimbo zitandukanye zirimo mama,anytime,sabrina,n’izindi zagiye zikundwa n’abatari bake.
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
