Ubushakashatsi butandukanye bwerekana ko iyi myitwarire ishobora gufasha umuntu gusinzira neza kurushaho, kubera ko iyo umubiri ugabanyije ubushyuhe nijoro, ubwonko nabwo bukora neza, bigatuma umuntu asinzira vuba kandi akagira ibitotsi byimbitse. Ibi bituma n’igihe cyo gusinzira cyiyongera, bikagabanya umunaniro wo ku manywa.
Abahanga bavuga ko kuryama utambaye imyenda bishobora no guteza imbere ubuzima bw’uruhu, kubera ko imyenda yegereye umubiri ishobora gufata ibyuya n’umwanda, bikongera ibyago byo kugira ibiheri. Ariko iyo uruhu ruhumetse neza nijoro, biwufashwa kubyirinda no gukira vuba kubabifite.
Ku bijyanye n’imibanire, kuryama wambaye ubusa bishobora kugira uruhare mu kongera ubucuti n’urukundo hagati y’abashakanye, kubera ko guhuza uruhu ku rundi bituma umubiri urekura umusemburo witwa oxytocin, uzwi nk’uwongera ibyiyumviro by’urukundo n’icyizere kubashanye.
Ku bagore, iyi myitwarire ishobora no gufasha kurinda imyanya ndangagitsina yabo, kuko ituma ihumeka neza, bikagabanya ibyago byo kurwara indwara ziterwa n’ibyuya ari nabyo bivamo umwanda. Ku bagabo na bo, kugabanya ubushyuhe mu bice bw’imiyoborantanga bishobora guteza imbere ubuzima bwiza bw’intanga zabo.
Hari n’izindi nyungu ziganisha ku buzima bwo mu mutwe, kuko kuryama mu bukonje bishobora kugabanya imihangayiko, bigatuma umuntu yumva atuje kandi aruhutse.
Nubwo hakenewe ubundi bushakashatsi kuri zimwe mu nyungu zivugwa nko kugabanya ibiro, abahanga bemeranya ko gusinzira neza bitewe no kuryama wambaye ubusa ubwabyo ari ingenzi ku buzima rusange, harimo kugabanya ibyago by’indwara zidakira nk’izumutima na diyabete.
Gusa, kugira ngo umuntu abyungukiremo, hari inama zoroshye yakurikiza nko guhindura amashuka kenshi, kurara mu cyumba gituje kandi gikonje, no kwita ku isuku mbere yo kuryama.
Nubwo bishobora kumvikana nk’ikintu gisanzwe cyangwa gishya kuri bamwe, kuryama wambaye ubusa bishobora kuba imwe mu nzira zoroshye zo kunoza ubuzima guhera ku bitotsi byiza, kugera ku mubiri n’imibanire myiza.
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
