Meirivione Rocha Moraes yatangaje ko we n'umugabo we w'igipupe bibarutse umwana wa kane

Meirivione Rocha Moraes yatangaje ko we n'umugabo we w'igipupe bibarutse umwana wa kane

 Jan 27, 2026 - 21:44

Umugore witwa Meirivione Rocha Moraes, ukomoka muri Brazil, ari mu byatumye abantu benshi bagira impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragaza ubuzima bwe budasanzwe bwo kubana n’igipupe akita umugabo we, bakubaka umuryango ubu umaze kugeramo abana bane.

Inkuru ye yatangiye ubwo Meirivione yahuraga n’igipupe kinini yakundaga cyane maze akagiha izina Marcelo. Mu buryo butunguranye kuri benshi, yafashe icyemezo cyo kuhifata nk’umukunzi we w’ukuri, akavuga ko kimuha urukundo, ituze n’ihumure atabashije kubona ahandi.

Nyuma y’igihe, Meirivione yakoze ibirori by’ubukwe n’icyo gipupe, abifatanya n’inshuti n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, aho yagaragazaga ko yishimiye guhuza ubuzima bwe na Marcelo n’ubwo atari umuntu.

Mu myaka yakurikiyeho, Meirivione yakomeje gusangiza rubanda ubuzima bw’umuryango wabo, harimo abana batatu b’ibipupe barimo umukobwa umwe n’abahungu babiri. Amafoto na videwo byagaragazaga ibihe byabo bya buri munsi nko kwizihiza iminsi mikuru, iminsi y’amavuko y’abana n’uburyo Meirivione abagaragariza urukundo n’ubwuzu nk’umubyeyi w’ukuri.

Vuba aha, uyu mugore yongeye gutunguranya isi atangaza ivuka ry’umwana wabo wa kane, ashyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto yafatiwe mu bitaro ari gufata igipupe gishya cyambitswe nk’umwana wavutse. 

Ibi byahise bituma inkuru ye irushaho gukwirakwira no guteza impaka zikomeye, aho bamwe babona ari uburyo bwo kwigaragaza ku mbuga nkoranyambaga, mu gihe abandi bagaruka ku bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe n’uko sosiyete ifata imiryango itajyanye n’imyumvire isanzwe.

Nubwo hari abamunenga, Meirivione we akomeza gushimangira ko ari umuntu wishimye, uvuga ko uburyo abamo bumufasha kubona amahoro n’ibyishimo. 

Inkuru ye igaragaza uko mu bihe bya none abantu bashobora gushaka urukundo n’umuryango mu nzira zidasanzwe, ndetse n’uko imbuga nkoranyambaga zahindutse urubuga rwo kugaragaza no kuganirwaho ku buzima budasanzwe ku rwego mpuzamahanga.