Ni nyuma yuko benshi byatangajwe nuko muri uwo muhango Nicki Minaj, umwe mu baraperi bakomeye ku Isi, yitabiriye akanazamuka ku rubyiniro atanga ubutumwa bugufi bwo gushyigikira Trump.
Nkaho ibyo bidahagije, Minaj yatangaje ko ari umwe mu bafana n’abashyigikira Trump ku rwego rwo hejuru, anashimangira ko atazigera azuyaza kumushyigikira n’ubwo agenda anengwa n’abantu batandukanye.
Uyu muhanzi yavuze ko inkunga ye ishingiye ku byo Trump ahagarariye n’icyerekezo agaragaza ku bijyanye n’ubukungu n’imibereho rusange, asaba abantu kudacibwa intege n’ibitekerezo by’abandi ahubwo bagashyira imbere ibyo bemera.
Iki gikorwa cyakiriwe mu buryo butandukanye ku mbuga nkoranyambaga, aho hari abacyishimiye ndetse n’abandi bagaragaje kutabyumva kimwe, byongera kugaragaza ko politiki ya Amerika ikomeje kuba ingingo ikurura impaka zikomeye, cyane cyane iyo ihujwe n’ibyamamare byo mu myidagaduro.
Nicki Minaj yarahiriye gushyigikira Donald Trump mu bibi no mu byiza
