Nyuma y'imyaka ine Travis Scott ahuye n'isanganya, aracyaryozwa ibyabaye

Nyuma y'imyaka ine Travis Scott ahuye n'isanganya, aracyaryozwa ibyabaye

 Jan 23, 2026 - 11:17

Nyuma y’imyaka irenga ine kuva ku mpanuka yabaye muri Astroworld Festival, rapa Travis Scott yatangaje ko agihangana n’ukwibasirwa gukomeye akorerwa na rubanda, bamwe bamucira urubanza.

Iyo mpanuka yatumye abantu benshi bahindura uko bamubona, kandi ingaruka ku izina rye zikomeje kugaragara.

Mu kiganiro na Rolling Stone, Travis Scott yavuze ko hari isura itari yo benshi bakomeza kumwibukiraho, nubwo mu mwaka wa 2023, akanama k’abacamanza katanze umwanzuro wo kudafungura imanza z’inshinjabyaha zimureba.

Nubwo zimwe mu manza z’indishyi (civil cases) zamaze kurangira, Travis Scott avuga ko ingaruka ku izina rye n’icyubahiro cye zikiriho. 

Yavuze ko afite intego yo gufasha umujyi wa Houston gukira ibikomere byatewe n’iryo sanganya, ariko ashimangira ko gukira bidashobora guhatirwa ahubwo bisaba igihe n’ubwumvikane.