Ole Gunnar agiye kugaruka mu kazi muri Premier League

Ole Gunnar agiye kugaruka mu kazi muri Premier League

 Jan 27, 2026 - 15:55

Uwahoze ari umutoza wa Manchester United, Ole Gunnar Solskjaer, agiye kongera kugaruka mu bikorwa bya ruhago muri Premier League muri iki cyumweru, nyuma y’uko Manchester United ihisemo kutamusubiza ku ntebe y’ubutoza, igaha amahirwe Michael Carrick.

Solskjaer yari yavuzwe cyane nk’ushobora gusimbura by’agateganyo ku ntebe y’ubutoza i Manchester, Old Trafford, imyaka irenga ine ishize avanywe kuri uwo mwanya. Gusa ubuyobozi bwa Manchester United bwahisemo Michael Carrick, icyemezo cyahise gitanga umusaruro mwiza kugeza ubu.

Kugeza ubu uyu Munya-Noruveje afite inshingano nshya muri uyu mwaka, aho yagizwe umusesenguzi wa tekiniki wa UEFA mu mikino ya Champions League.

Izi nshingano zizamugarura mu Bwongereza muri iki Cyumweru, aho azakurikirana umukino Liverpool izakiramo Qarabag.

Azaba kandi akurikiranira hafi umutoza Arne Slot uri ku gitutu gikomeye, nyuma y’uko Liverpool itsinzwe na Bournemouth mu mpera z’icyumweru gishize, bikayisiga iri hanze y’amakipe ane ya mbere muri shampiyona.

Icyakora, mu mikino ya UEFA Champions League, Liverpool ihagaze neza kurushaho, kuko gutsinda byayifasha kwirinda imikino ya kamarampaka (play-offs) igamije kwinjira mu makipe umunani ya mbere.

Solskjaer ni umwe mu bakinnyi n’abatoza barenga 20 bariho n’abahozeho bagiriwe icyizere na UEFA cyo gukora izi nshingano zo gusuzuma tekiniki.

Abandi barimo uwahoze atoza Tottenham Ange Postecoglou, uwahoze ari umutoza w’Ubwongereza Gareth Southgate, ndetse n’umutoza w’ikipe y’igihugu ya Portugal Roberto Martinez.

Nk’uko Roberto Martinez yabisobanuye, izi nshingano zituma bareba umukino mu buryo bwagutse, bakawusuzuma mu iterambere ryawo, imbaraga z’abakinnyi, n’amayeri mashya akoreshwa mu marushanwa.

UEFA ivuga ko kuri buri mukino, umusesenguzi wa tekiniki akorana n’itsinda rishinzwe gusesengura imikorere y’abakinnyi hifashishijwe amashusho n’imibare, bityo akanahitamo umukinnyi wahize abandi muri uwo mukino.

Iri tsinda kandi rifite inshingano zo guhitamo umukinnyi mwiza w’umwaka, umukinnyi ukiri muto wahize abandi, ikipe nziza y’umwaka ndetse n’igitego cyiza cy’umwaka. Mu mwaka w’imikino wa 2024/2025, Ousmane Dembélé wa Paris Saint-Germain ni we wahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka.

Solskjaer asubiye mu Bwongereza nk’umusesenguzi wa UEFA