Mu magambo ye, Trump yagize ati:“Somalia si igihugu na gato; nta kintu na kimwe ifite kiyigira igihugu, kandi niba ari n'igihugu, gifatwa nk’ikibi kurusha ibindi ku isi.”
Iri jambo ryafashwe nabi n’abantu batandukanye, barimo abayobozi ba politiki, impuguke mu bya dipolomasi n’abaharanira uburenganzira bwa muntu.
Abanenga aya magambo bavuga ko apfobya ukuri ku miterere ya Somalia, igihugu gifite leta yemewe ku rwego mpuzamahanga kandi kiri mu rugendo rwo kwiyubaka nyuma y’imyaka myinshi y’intambara n’ubwumvikane buke. Nubwo Somalia igihura n’ibibazo by’umutekano n’ubukungu, hari intambwe igaragara imaze guterwa mu kongera imikorere y’inzego z’igihugu, kubaka inzego z’umutekano no guteza imbere serivisi z’ibanze.
Bamwe mu basesenguzi bavuga ko amagambo ya Trump ashobora kwangiza isura ya Somalia ku ruhando mpuzamahanga, bigatuma n’imbaraga zo kuyifasha mu iterambere n’umutekano zigabanuka. Banagaragaza ko amagambo nk’ayo adafasha umubano mwiza hagati y’ibihugu kandi ashobora gufatwa nk’ashingiye ku ivangura.
Ku rundi ruhande, hari abibutsa ko Somalia ikwiye guhabwa amahirwe n’inkunga ikenewe kugira ngo ikomeze urugendo rwo kwiyubaka, aho kuyisuzugura mu magambo.
Bemeza ko imvugo y’abayobozi bakuru ku isi igira uruhare runini mu gushishikariza amahanga gufasha cyangwa gutesha agaciro igihugu kiri mu nzira y’iterambere.
Ibi bibaye mu gihe amahanga akomeje kuganira ku kamaro ko gushyigikira amahoro n’iterambere mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Somalia ikaba imwe mu gihugu bikwiye kwitabwaho by’umwihariko.
