Muri icyo gihe, Tanasha Donna ntiyigeze ahisha ko afata Zari Hassan nk’umuvandimwe we, ibintu byashimishije benshi ndetse bigahinduka isomo ku bandi bagore benshi. Uwo mubano wabo ntiwari uw’igihe gito kuko no kugeza magingo aya ugikomeje kugaragara mu buryo butandukanye.
Ibi byongeye kugaragara ubwo Zari Hassan yajyaga gutanga igitekerezo (comment) ku mashusho ya Tanasha Donna ari kumwe n’umwana we, akandika amagambo agira ati “Abantu banjye”, agaragaza ko abakunda, ko abiyumvamo kandi ko ari abantu be ba hafi.
Iyi myitwarire igaragaza iterambere ry’imitekerereze n’ubwenge bwo mu mutwe ku mpande zombi, bikerekana ko bishoboka kubana neza no kubahana n'ubwo abasangiye n’umugabo umwe.
Ni urugero rwiza rwerekana ko urukundo, icyubahiro n’ubumwe bishobora gutsinda ivangura n’amakimbirane akunze kugaragara mu mibanire nk’iyo.
Abasesenguzi mu by’imibanire bavuga ko Tanasha na Zari berekanye ko kuba umugore utekereza neza bidashingiye ku marangamutima gusa, ahubwo ku bushishozi no gushyira imbere ejo hazaza h’aban
Ibi bikaba bibashyira mu mwanya utandukanye n’abandi bagore benshi bo mu karere, ndetse bikabera isomo sosiyete muri rusange.
Zari na Tanasha bakomeje kugaragaza urukundo bafitanye
