Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye, Bushali yagaragaje ko arambiwe i Burayi ko akumbuye mu Rwanda. Ati “Aho bigeze nikumburiye mama Rwanda.”
Ibi abitangaje mu gihe kuri ubu ari kubarizwa mu gihugu cya Poland aho yataramiye abakunzi be mu mpera z’icyumweru gishize tariki 15 Kamena 2024, mu gitaramo yagombaga guhuriramo na B-Threy bikarangira habayeho ubwumvikane buke akagaruka mu Rwanda.
Ubu butumwa yatangaje bwagaragaje ko ashobora kuba ari hafi kugaruka mu Rwanda dore ko ibitaramo byari biteganyijwe ko agomba kuhakorera bisa n’ibyarangiye.

Bushali uri muri Poland yatangaje ko akumbuye mu Rwanda
Bushali na B-Threy bahagurutse mu Rwanda berekeje mu Bufaransa aho bari bitabiriye iserukiramuco rya ‘Africa Fest’ n’ibindi bitaramo bagiye bakora bitandukanye.
Ubwo aba bombi bageraga mu Bufaransa bakaba baragowe cyane n’imiterere y’ikirere cyaho gikonja cyane, ari yo mpamvu bahisemo kunywa itabi kugira ngo barebe ko bahangana n’ubwo bukonje batari bamenyereye.
