Mu ijoro ryakeye nibwo byari biteganyijwe ko Tanasha Donna utegerejwe mu Rwanda yagombaga kugera i Kigali ahagana saa sita z'ijoro ariko abantu baza gutungurwa n'uko batashye batamuciye iryera.
Mu gihe abarimo itangazamakuru, abamutumiye n'abagombaga kumwakira bose bari bateraniye ku kibuga k'indege bamutegereje, indege yagomba kumuzana yaje kuhagera ariko mu bayijemo bose we ntabwo yari ayirimo.
Ibi byatumye babona ko uyu mugore atakije bahita bitahira ariko batamenye icyaba cyatumye ataza nk'uko byari biteganyijwe.
Amakuru yatanzwe n'abamutumiye bavuze ko habayeho kwibeshya ku gihe uyu Tanasha yari kugerera i Kigali.
Tanasha yababwiye ko we impamvu ataje byatewe n'uko we yari azi ko aza kugera i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa kane rishyira ku wa gatanu.
Tanasha Donna bikaba byitezwe ko aza gutaramira i Kigali tariki 21-22 Kamena 2024, ndetse amatike akaba yaramaze gushira ku isoko yose.

