Celine Dion yahaye isezerano abakunzi be

Celine Dion yahaye isezerano abakunzi be

 Jun 12, 2024 - 10:12

Umuhanzikazi Celine Dion umaze iminsi atorohewe n’uburwayi bwamwibasiye bigatuma amara igihe atagaragara ku ubyiniro, yasezeranyije abakunzi be ko agiye kugaruka.

Celine Dion ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Hoda Kotb, yatangaje ko nubwo ubu burwayi butamworoheye, ariko atazigera atuma bumubangamira kuba yaririmbira abantu.

Yavuze ko agiye gusubukura kongera kuririmbira abantu imbonankubone kabone nubwo byamusaba gukambakamba ku rubyiniro ndetse n’ijwi rye ritagera kure.

Yagize ati “Ngiye gusubira ku rubyiniro kabone nubwo byansaba gukambakamba, nubwo naba mvuga gake, nzabikora. Nzabikora.”

Yatangaje ibi mu gihe aherutse gutangaza ko ubwo yagezaga kuririmba, yabaga yumva ameze nk’aho bari kumuniga, bigatuma ijwi ritazamuka cyangwa se ngo abe yabasha kuritwara mu buryo ashaka, ari byo abantu benshi bamukundiye.

Uyu mugore w’imyaka 56, akaba aherutse gutangaza ko ubu burwayi abumaranye imyaka igera kuri 17, kuko bwamufashe mu 2008 ariko ahitamo kubigira ibanga kugeza ubwo mu 2022 arembye bikamenyekana.

Stiff Person Syndrome akaba ari uburwayi bwibasira ku mitsi yo mu rutirigongo ijyana amaraso ku bwonko, bigatuma umuntu agagara.

Celine Dion yatangaje ko agiye kugaruka ku rubyiniro kabone nubwo byamusaba gukambakamba