Chris Brown yashimiye Ayra Starr

Chris Brown yashimiye Ayra Starr

 Jun 25, 2024 - 15:06

Nyuma yo gukorana ibitaramo bitandukanye hirya no hino ku Isi, Chris Brown yafashe umwanya ashimira byimazeyo umuhanzikazi Ayra Starr wagiye amufasha muri ibi bitaramo bye n’itsinda rye ryamufashije.

Mu butumwa yanyujije kuri Snapchat, Chris Brown yagaragaje ko yashimishijwe cyane no gukorana n’umuhanzikazi wo muri Nigeria,  Ayra Starr, mu bitaramo bye yakoze bizenguruka Isi yise ‘11:11’.

Chris Brown yavuze ko byari ibintu bitangaje gukorana na Ayra Starr mu bitaramo bye, aboneraho no kumubwira ko amukunda cyane ndetse n’itsinda rye bakorana.

Ati “Byari ibintu bitangaje kukugira mu bitaramo byanjye Ayra. Ndagukunda cyane n’itsinda ryawe.”

Ayra Starr akaba yaratangiye gutaramira abantu muri ibi bitaramo bya Chris Brown byari bigamije kumenyekanisha umuzingo we yashyize hanze mu mpera za 2023, kuva tariki tariki 06-23 Kamena 2024.

Gutarama mu bitaramo nk’ibi bikaba byarabaye ikintu gikomeye kiyongereye ku mateka y’umuziki we nk’umuhanzikazi ukiri muto muri Africa byagaragazaga ko ari gukora cyane.

Chris Brown akaba akomeje kugenda agaragaza ko ashyigikiye umuziki wo muri Africa cyane no kugaragaza umubano mwiza afitanye n’abahanzi baho.