Davido arashinjwa ubuhemu

Davido arashinjwa ubuhemu

 Jun 13, 2024 - 12:14

Umuhanzi wo muri Nigeria, Portable, arashinja ubuhemu Davido, aho avuga ko yamugiriye inama mbi agira ngo atazamubangamira mu bihembo bya Grammy.

Mu kiganiro Portable yagiranye n’abakunzi be kuri instagram, yavuze ko ubwo yahuriraga na Davido muri Leta Zunze Ubumwe z’America bagasangira ibya nijoro, yaje kumugira inama mbi akicuza n’ubu.

Uyu muhanzi yavuze ko ubusanzwe yashakaga gusinya amasezerano muri ‘Sony Music’, ariko Davido amushishikariza kudasinyamo amasezerano ahubwo agasinya mu yindi yitwa Empire.

Portable arashija Davido kumugira inama mbi kugira ngo atazamubangamira mu bihembo bya Grammy

Portable yavuze ko kuba nawe ashaka guhatanira ibihembo bya Grammy kandi na Davido ahora ahigira kubona, ari byo byatumye amushishikariza kwinjira muri label kugira ngo atazamwitambika bahanganira igihembo kimwe.

Yagize ati “Wasinye muri Sony Music ariko wangiriye inama mbi ubwo twari muri America yo gusinya muri Empire. Grammy uri kwirukira nanjye niyo ndi kwirukira.“

Akomeza avuga ko we aba akeneye umuntu umufasha ariko atumva amazimwe kandi amugira inama nziza, aho yashimagije abarimo Olamide na Skepta bamuhaye amafaranga, inkweto, imyenda ndetse na n’ubu bakaba bakimuhuza na kompanyi zikomeye zimurika imideli, avuga ko aribo bantu aba akeneye.

Davido arashinjwa guhemukira Portable amugira inama imwe