Eric Omondi yitendetse kuri Perezida wa Kenya

Eric Omondi yitendetse kuri Perezida wa Kenya

 Jun 13, 2024 - 08:53

Umunyarwenya ukomeye, Eric Omondi, yongeye kwitendeka kuri Perezida wa Kenya, William Ruto, amunenga kutita ku buzima bw’abanya-Kenya n’ubukungu bw’igihugu ahubwo agahora mu ngendo zidashira, gukoresha imisoro yabo mu nyungu ze bwite n’ibindi.

Uyu munyarwenya ukunze kumvikana anenga Perezida wa Kenya cyane, yongeye kumwibasira amushinja kubeshya abaturage ko igihugu kitazongera kwaka inguzanyo mu bihugu by’amahanga, ndetse nta n’umuturage uzongera gutanga umusoro, ariko ibi byose Omondi avuga ko atabikoze kuko kugeza n’ubu aracyafata inguzanyo muri Korea y’Epfo n’America kandi n’abaturage baracyakwa imisoro.

Uyu munyarwenya kandi avuga ko abaturage badashobora gukomeza kwihanganira gutanga imisoro nta kamaro ibagirira, ahubwo byose Perezida akabikoresha mu nyungu ze bwite yigurira imitungo nk’amazu, imodoka zihenze n’ibindi.

Eric Omondi mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko basaba Perezida kugabanya ingendo akora mu mwaka kugeza ubwo ubukungu bw’igihugu buhagaze neza.

Ati “Turasaba Perezida wa Repubulika ya Kenya gutembera inshuro eshanu mu mwaka kugeza ubukungu bwa Kenya buhamye.”

Eric Omondi yasabye Perezida William Ruto kugabanya ingendo akora mu mwaka

Si ubwa mbere yumvikanye anenga guverinoma ya Kenya kuko mu minsi yashize ubwo iki gihugu kibasirwaga n’umwuzure ugahitana abantu, uyu mugabo yanenze bikomeye ubuyobozi avuga ko batitaye na gato ku buzima bw’abaturage bari mu kaga, avuga ko leta ntacyo iri gukora ngo ifashe abaturage bayo.

Uyu munyarwenya kandi akaba yari aherutse gutabwa muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano muri Kenya azira kuyobora imyigaragambyo itemewe n’amategeko.

Perezida William Ruto arashinjwa kubeshya abaturage no gukoresha imisoro yabo mu nyungu ze bwite