Umuryango wa Fred Omondi ukaba watangaje ko tariki 21 Kamena 2024 ari bwo hazaba umugoroba w’ikiriyo no kwizihiza ubuzima bwa nyakwigendera.
Ni mu gihe tariki 22 Kamena 2024 ari bwo bazashyingura umubiri we mu cyubahiro.
Fred Omondi akaba na murumuna wa Eric Omondi, akaba yaritabye imana mu gitondo cyo ku wa gatandatu w’icyumweru gishize azize impanuka ya moto.
Mu iperereza ryakozwe na Polisi ryagaragaje ko iyi mpanuka y’imodoka yagonganye na moto yari itwaye Fred, yatewe n’uko iyi moto yagenderaga mu mwanya utari uwayo.

