Nyuma y’uko Mobetto atandukanye n’uwari umukunzi we, yatangaje ko ubu ikintu arimo kwisabira Imana ari ukumuha amafaranga n’amahoro gusa ubundi iby’abagabo bikazaza nyuma.
Ibi abitangaje nyuma y’uko mu minsi yashize byari byatangiye kuvugwa hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga ko yaba ari mu rukundo na rutahizamu ukiri muto Azizi Ki, gusa ibi byose byavugwaga Mobetto yabiteye utwatsi avuga ko uyu musore ari inshuti ye gusa.
Mobetto kandi akaba aherutse gutangaza ko nyuma yo gutandukana n’umukunzi we bitewe n’uko kubona umwanya wo kuganira nk’abakunzi byagoranaga kubera ko buri wese yabaga ahugiye mu kazi ndetse bari no mu bihugu bitandukanye bikabagora kuba babasha guhura.
Uyu munyamidelikazi akaba yarakundanye na Diamond Platnumz ndetse baza no kubyarana umwana umwe nubwo Diamond yakomeje kumwihakana bigatuma Hamisa ajya gusibisha izina rya Diamond bari bahaye uyu mwana.

Hamisa Mobetto nyuma yo gutandukana n'umukunzi we, ubu ntakozwa iby'abagabo

