Amakuru agera kuri The Choice Live ni uko ubu Marina ari guterwa inkunga na Director AB Godwin umenyerewe mu gutunganya amashusho y’indirimbo ndetse n’umunyamakuru Nsengiyumva Emmy.
Aba bombi bakaba baricaye bakiyemeza gushaka icyo bakora kugira ngo Marina uri mu bakobwa bafite impano mu Rwanda atazima, nibwo biyemeje gutangira kumufasha mu buryo bwo gukora ibihangano no kubimenyekanisha mu gihe atarabona abandi bagirana amasezerano yo kumufasha.
Ku ikubitiro bakaba barahise bamufasha gukora indirimbo nshya aherutse gushyira hanze yise ‘Avec toi’ yakiriwe neza.
Marina akaba yaratangaje ko impamvu yari yarabuze mu muziki byatewe n’uko yahuye n’ibibazo byo kubura umuntu wajya amufasha bitewe n’uko hari abo baganiraga bikarangira bananiranywe.
Gusa byabanje kuvugwa ko yaba ari mu biganiro na Alex Muyoboke nubwo babiteye utwatsi bavuga ko ari kumufasha nk’inshuti ye dore ko ari we wamuhuje na Ykee Benda ngo bakorane indirimbo yaherukaga bise ‘Ndokose’, gusa ibi byose byaje kurangira atangiye gukorana n’abo twavuze haruguru.
Director AB Godwin umenyerewe mu byo gutunganya amashusho y’indirimbo, akomeje kwinjira mu mikoranire n’abahanzi cyane areba uko yabafasha dore ubu ari no mu mushinga w’indirimbo y’injyana ya Hip Hop yahurijemo Green P na Am G The Black izajya hanze vuba.

Director AB Godwin ari mu batangiye gutera inkunga Marina

