Ibyago Tanasha Donna yahuye nabyo ntibyamubujije kugaragaza urwo akunda u Rwanda

Ibyago Tanasha Donna yahuye nabyo ntibyamubujije kugaragaza urwo akunda u Rwanda

 Jun 24, 2024 - 15:33

Nyuma y’uko umuhanzikazi wo mu gihugu cya Kenya, Tanasha Donna, ahuye n’uruva gusenya mu Rwanda akabura abitabira ibitaramo bibiri byari byamuzanye, ntibyamubujije kugaragaza urwo akunda U Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange.

Baca umugani mu Kinyarwanda ngo ibijya gushya birashyuha! Ibitaramo by’umuhanzikazi Tanasha Donna byatangiye gutegwa iminsi kuva mu ijoro ryo ku wa gatatu rishyira ku wa kane w’icyumweru dusoje ubwo itangazamakuru, n’abandi bari bagiye kumutegereza ku kibuga k’indege ariko bakaza gukubitwa n’inkuba ubwo byarangiraga ataje.

Ubwo yazaga ku munsi ukurikiyeho, yaje kwisobanura avuga ko habayeho kwibeshya ku gihe yari kuzira, aho we yasomye nabi itariki yari ku itike akagira ngo azaza mu ijoro ryo ku wa kane.

Gusa kuva icyo gihe abantu batangiye kuvuga ko ibi bitaramo aje gukora nta gahunda ihamye bifite dore ko bamwe bari batangiye gukeka ko bitakibaye cyane ko bitigezwe byamamazwa cyane ngo abantu babe babimenya cyane, n’ubwo abateguye iki gitaramo bavugaga ko amatike yari yamaze gushira ku isoko.

Mu gitaramo cya mbere yakoze tariki 21 Kamena 2024 ahazwi nka B-Louge, ntibyamugendekeye neza kuko hitabiriye abantu mbarwa, aho na we agiriye ku rubyiniro yahamaze nk’iminota itanu gusa avaho aririmbye indirimbo ebyiri gusa ubundi ahita amanuka ku rubyiniro.

Kuri uwo munsi abantu baketse ko wenda byatewe n’uko abantu batari bamenye amakuru neza, ko wenda bashobora kuza mu cya kabiri yagombaga gukora tariki 22 Kamena 2024.

Gusa ibi byose byari ukwibeshya kuko ahubwo niho byaje kuba indenga kamere aho n’abari baje mu cya mbere batigeze bagaruka mu kindi, biza kurangira babuze abantu burundu na Tanasha Donna ntiyaririmba.

Igitaramo cya kabiri cyabuze abantu kirasubikwa

Icyakora nubwo atigeze aririmba, amakuru ahari ni uko amafaranga ye yose yayishyuwe nk’uko yari yabivuganye n’abamutumiye.

Abinyujije kuri Instagram ye, Tanasha yagaragaje ko nubwo mu Rwanda yahahuriye n’uruva gusenya ariko yahishimiye kandi akunda u Rwanda.