Ibyo Davido yankoreye byantunguye -Chioma

Ibyo Davido yankoreye byantunguye -Chioma

 Jun 24, 2024 - 12:24

Mu gihe harabura amasaha make ngo Chioma abe umugore w’umuhanzi Davido mu buryo bwemewe, yabanje gukorerwa ibirori byo gusezera ku bukumi bwe, gusa avuga ko byabaye nta kintu na kimwe yari abiziho.

Mu ijoro ryakeye nibwo umukunzi wa Davido, Chioma Rowland, yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi bwe ibizwi nka ‘Bridal Shower’ mu ririmi rw’icyongereza.

Nubwo byabaye ariko Chioma avuga ko byabaye nawe nta kintu yari abiziho, ahubwo byose Davido yabiteguye mu ibanga agamije kumutungura gusa.

Chioma yavuze ko Davido yamukuye mu rugo amubwira ko bagiye gusangira ifunguro rya nijoro, gusa aza gutungurwa no gusanga ari ibirori yari yamuteguriye.

Avuga ko ubwo bageraga aho ibirori byabereye agasanga atari resitora, yamusabye ko yamujyana aho bagomba gufatira ifunguro kuko yumvaga ashonje, gusa aza gutungurwa no guhita abona ibipirizo ubwo yinjiraga atangira gusakuza.

Aba bombi bakaba bafitanye ubukwe tariki 25 Kamena 2024.