Impamvu Will Smith yazinutswe kwitwararika ku bantu ngo abashimishe

Impamvu Will Smith yazinutswe kwitwararika ku bantu ngo abashimishe

 Jun 12, 2024 - 08:26

Umukinnyi wa fiime muri America, Will Smith, yahishuye ko yagerageje kenshi gushimisha abantu ngo bakunde babane neza biranga, nyuma afata icyemezo cyo kubihagarika kuko yasanze udashobora gushimisha abantu kandi asanga kubashimisha atari akazi ke.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Will Smith yavuze ko yagerageje kenshi kwitwara neza ku bantu kugira ngo abashimishe n’umubano we nabo umere neza, ariko aza gusanga  nta kintu ushobora gukora ngo ushimishe abantu. Ati “Ntibishoboka gushimisha umuntu.”

Uretse no guhagarika gukomeza kubitwararikaho ngo batamwikoma, uyu mugabo avuga ko yasanze umuntu aba agomba kwishakamo ibyishimo ku giti cye, kandi nta muntu ugomba gushakira ibyishimo mu byawe.

Akomeza avuga ko buri wese aba agomba kwihigamo ibyishimo, hanyuma abantu bakaza guhuriza hamwe bagasangizanya ibyishimo ariko umwe adategereje ko undi ari we ugomba kumuha ibyishimo.

Yagize ati “Ugomba kwishakamo ibyishimo ku bwawe n’abandi bagashaka ibyabo ku giti cyabo, hanyuma mukaza guhura mugasangizanya kuri ibyo byishimo.”

Will Smith avuga ko yazinutswe ibyo kwitwararika ku bantu kuko yasanze udashobora kubashimisha