Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hari hamaze iminsi impaka hibazwa niba indirimbo ‘Not Like Us’ ya Kendrick yumvikanamo amagambo yibasira umuraperi Drake, niba nayo yaba yemerewe kuba yahatanira Grammy.
Gusa umuyobozi wa Recording Academy itegura ikanatanga ibi bihembo, Harvey Mason Jr, yavuze ko kuba ari indirimbo irimo amagambo yibasira undi muntu bitayibuza kuba nayo yahatanira ibi bihembo.
Aganira na TMZ yavuze ko ari indirimbo yakunzwe cyane kandi yagiye ica uduhigo dutandukanye, bityo ko nta mpamvu abona ihari yatuma ibuzwa amahirwe yo guhatanira iki gihembo ngo nuko isebanya.
Ati “Ni ndirimbo yanditse amateka […] Nta mpamvu mbona itahatana. Ndatekereza abanyamuryango ba Academy barayishimye.”
Iyi ndirimbo yagiye hanze muri Mata itangira guca uduhigo dutandukanye nko guhita iyobora urutonde rw’indirimbo 100 zikunzwe kuri Billboard n’ibindi.
