Chioma na Davido bagiye gukora ubukwe nyuma y’imyaka 11 ishyira 12 bamenyanye harimo itanu n’igice bamaranye babana nk’umugore n’umugabo bakaba barabashije kubyarana abana gatatu n’ubwo baje kugira ibyago bagapfusha imfura yabo.
Inkuru y’urukundo rwabo itangira mu mwaka wa 2013, ubwo aba bombi bari bagikurikirana amasomo yabo muri Kaminuza ya ‘Babcock University’, aho Davido yahakuye impamyabumenyi mu bijyanye n’umuziki naho Chioma ahakura impamyabumenyi mu bijyanye n’ubukungu.
Ubwo Davido yateraga imboni Chioma ku nshuro ya mbere yahise ava mu bye gusa ubwo bahuraga Chioma we ntabwo yigeze amwiyumvamo dore ko atari yaba icyamamare nk’ubu ku buryo yari guhita amenya uwo ari we.
Davido avuga ko uwo munsi amubona bwa mbere yari mu modoka n’umushoferi wari umutwaye ariko ahindukiye inyuma abona umukobwa urimo kugenda n’agakapu ke, niko guhita atuma uwo mushoferi kujya kumuhamagarira uwo mukobwa (Chioma).
Yagiye kumuhagamagara ariko abaca amazi yanga kuza kumwitaba gusa nyuma baje kongera guhurira i Lagos bamenyana batyo.
Batangiye kujya mu rukundo ndetse mu mwaka wa 2018, Davido aza kumutumira mu kirori cyari cyabereye iwabo. Muri icyo gihe haje kujya hanze amashusho ku mbuga nkoranyambaga ya Davido na Chioma bari muri ibyo birori, bitangira kuvugwa ko baba bari mu rukundo gusa icyo gihe chioma yari ataramenyekana ku buryo bari guhita bamenya amazina ye.

Chioma ubwo mu rugo kwa Davido ubwo yari yamutumiye mu kirori cy'umuryango mu 2018
Kuva mu mwaka wa 2015, ubwo batangiraga inzira y’urukundo bakomeje kubigira ibanga ariko yaje kubyerura mu 2018 ubwo yamuhimbiraga indirimbo ‘Assurance’ yakunzwe na benshi akamushyira no mu mashusho yayo.
Muri uwo mwaka kandi Davido yaje kumwereka Isi yose mu gitaramo yakoze mu Ugushyingo 2018, ubwo yamuzanaga ku rubyiniro akamwereka abafana, nk’aho bidahagije arenzaho no kumusoma imbere yabo.
Muri Nzeli 2019, Davido yaje kujya kwerekana Chioma ku babyeyi be. Icyo gihe kandi ubwo bari i London mu Bwongereza barimo gusangira ifunguro rya nijoro, Davido yaje gusaba Chioma ko yazamubera umugore undi na we ntiyazuyaza arabyemera bamwambika impeta dore ko icyo gihe Chioma yari anatwite imfura yabo.

Davido yagiye kwereka ababyeyi be umukunzi we Choima
Muri Ukwakira 2019, nibwo inkuru nziza yatashye mu muryango wabo ubwo bibarukaga umwana wabo w’umuhungu w’imfura. Nyuma batangiye gutegura kuba bakora ubukwe gusa baza gutenguhwa n’icyorezo cya Covid 19 cyibasiye isi yose mu 2020.

Ubwo Davido na Chioma bibarukaga imfura yabo mu 2019
Mu Ugushyingo 2022 baje guhura n’ibyago ubwo bapfushaga imfura yabo aguye muri pisine, gusa muri Kamena 2023 nibwo byamenyekanye ko Chioma atwite impanga ari nabwo havukaga n’ikibazo cy’abagore babiri bavugaga ko Davido yabateye inda.
Mu Ukwakira 2023, nibwo Chioma yaje kwibaruka abana babiri b’impanga.
Kuri ubu bageze kure imyiteguro y’ubukwe bwabo bubura amasaha make ngo bube kuri uyu wa 25 Kamena 2024.

Davido asaba Chioma ko yamubera umugore undi akabimwemerera ubwo bari i London

Imyiteguro y'ubukwe bwabo irarimbanije

Chioma yaraye akorewe ibirori bya nyuma byo gusezera ku bukumi bwe

