Kataleya na Kandle batangaje icyo bapfuye na ‘management’ yabo

Kataleya na Kandle batangaje icyo bapfuye na ‘management’ yabo

 Jun 13, 2024 - 10:48

Itsinda ry’abakobwa babiri, Kataleya na Kandle, rimaze gukundwa n’abantu benshi muri Uganda no mu Rwanda, bemeje ko batandukanye na management babarizwagamo yitwa ‘Theron Music’, bahishura impamvu yatumye batandukana.

Mu kiganiro bagiranye na Galaxy Tv, bemeje ko batandukanye na management babarizwagamo bitewe n’uko hari utuntu tumwe na tumwe bananiwe kumvikanaho bituma batandukana mu Ugushyingo 2023.

Gusa impamvu nyamukuru y’itandukana ryabo n’ukoko David Kalemera washinze iyi label yari yarashyize camera mu nzu aho babaga kugira ngo age abasha kubacunga, bo bakavuga ko zibabagamira kuko byasaga nko gushaka kubinjirira mu buzima bwabo bwite.

Kataleya na Kandle batangaje ko kuba barashakaga kubatega camera ari byo byatumye batandukana na management yabo

Yakomeje avuga ko nyuma yo gutandukana byabasabye gusubira inyuma ngo bongere bisuganye ubwabo, ndetse bite no ku miryango wabo

Aba bombi bakaba bavuze ko nubwo byabaye ngombwa ko batandukana ariko babashimira cyane kuko ari bo batumye bagera aho bageze ubu.

Bagize ati “Turashaka kubashimira ku bufasha baduhaye no kutugeza aho turi ubu, ariko mu kazi buri gihe habamo ibibazo. Habayeho kutumvika bituma tudakomezanya.”

Nyuma yo gutandukana na management yabo aba bakobwa batangiye gutuza cyane, ntibongera kugaragara mu muziki nk’uko byari bisanzwe ndetse ibi ni ibintu byababaje benshi, gusa bongeye guca amarenga ko biteguye kongera kugaruka.

Kuri ubu nyuma y’amezi atandatu batagaragara, bakaba baramaze no gufungura imbuga nkoranyambaga zabo nshya, mu rwego rwo gutangira urugendo rwabo rushya, ku ikubitiro bakaba bamaze gushyira hanze indirimbo ya mbere.

Iri tsinda rikaba ryamenyekanye cyane mu Rwanda biturutse ku ndirimbo ‘Nyash’ bakoranye na Afrique.