Katy Perry yarikoroje

Katy Perry yarikoroje

 Jun 26, 2024 - 16:54

Umuhanzikazi Katy Peryy uri mu bamaze igihe bakora umuziki kandi bakunzwe na benshi, yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’imyambaro yaserukanye mu birori byo kumurika imideli biri kubera mu gihugu cy’u Bufaransa.

Kuri uyu wa gatatu nibwo umuhanzikazi Katy Perry na we yitabirye ibi birori byo kumurika imideli byiswe ‘Paris Fashion Week’ biri kubera mu gihugu cy’u Bufaransa gusa imyambaro yaserukanye yatumye ahinduka igitaramo ku mbuga nkoranyambaga.

Katy Perry yaserutse yambaye imyenda irimo ipantaro y’umukara gusa aza gutungurana ubwo yarenzagaho ikoti ry’umukara ariko ridafunze ibipesu.

Imyambaro Katy Perry yaserukanye ikomeje kuvugisha benshi

Bitewe n’uko nta kindi kintu yari yambaye imbere y’ikote, amabere yose byasaga nk’aho yibereye hanze ari byo byatumye abantu bacika ururondogoro ndetse bamutera amabuye bavuga ko iyo myambarire itamuhesha agaciro.

Iyi myambarire ikaba yarimenyerewe ku muraperikazi Doja Cat ndetse n’umugore wa Kanye West, Bianca Censori, nawe ukunze kwambara imyambaro yamaganwa na benshi bavuga ko aba yambaye ubusa.

Paris Fashion Week ni ibirori byo kumurika imideli bizamara icyumweru, aho byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye ku isi birmo Rihanna, Diamond, Tems, Wizkid n’abandi batandukanye.

Ibi birori byatangiye tariki 18 Kamena 2024, bikaba byaritabirwe n’Abanyarwandakazi bamurika imideli ku rwego mpuzamahanga, Ornella Umutoni na Anipha Umufite.