Uyu mugore avuga ko kuva kera yagiye yakira ibitekerezo by’abantu kugeza n’ubu bamubwira ko ari mubi.
Kylie akomeza avuga ko yagerageje kwisiga ibirungo byinshi by’ubwiza ‘make up’ kugira ngo arebe ko hari icyo byahindura ariko biba iby’ubusa abantu bakamubwira ko iyo yisize ibirungo byinshi bimugira mubi ndetse ugasanga bamugira inama yo kubikuraho.
Ibi byageze n’aho ajya kwibagisha isura ariko noneho byahise bifata indi ntera kuko abantu batangiye kujya batanga ibitekerezo ku mafoto ye bavuga ko yibagishije cyane agakabya bituma agira isura ihora imugaragaza nk’umukecuru kandi akiri muto.
Avuga ko ari ibintu bitangaje no kuba akibasha kwireba mu ndorerwamo akishyiramo icyizere ko ari mwiza, ari nabyo bimwongerera imbaraga akabasha guhangana n’ayo magambo mabi abwirwa n’abantu.
Uyu mugore w’imyaka 26 y’amavuko kuri we ntiyiyumvisha ukuntu abantu batekereza ko kuba bavuga uburyo yibagishije cyangwa se bavuga no ku miterere y’undi muntu baba bumva ari ibintu byiza.
Ati “Ni igitangaza kuba ngifite icyizere nkaba nkibasha kwireba mu ndorerwamo ngatekereza ko ndi mwiza.”

Kylie Jenner avuga ko ibitkerezo by'abantu bamubwira ko ari mubi bimaze kumurenga
