Ni umwanzuro wasomwe kuri uyu wa gatatu tariki 12 Kamena 2024, aho urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwanzuye ko X Dealer agizwe umwere ku cyaha yari akurukiranyweho cyo kwiba telefone ya The Ben mu mpera z’umwaka wa 2023, ubwo bari mu gihugu cy’u Burundi, mu gitaramo The Ben aherutse kuhakorera.
Aganira n’itangazamakuru, X Dealer yavuze ko The Ben aramutse ateye intambwe ya kigabo akamwegera akamusaba imbabazi, bashobora kuganira bakaba barebera hamwe umuti w’ikibazo n’abashakaga kubateranya.
Yagize ati:“Ikintu nabwira The Ben, niba ari umugabo azatere intambwe asabe imbabazi kuko yatumye mfungwa nzira ubusa […] twazanaganira tukamenya n’abashakaga kuduteranya n’impamvu bashakaga kugeraho tukamenya ibyo ari byo.”
X Dealer kandi yakomeje amugira inama yo kugabanya kubeshya umuntu w’umugabo mugenzi we uri mu byago, kuko ngo yagiye kumubeshya ko azakura ikirego mu bushinjacyaha ariko agategereza ko abikora agaheba.
Ati:“Ikindi namubwira ni uko yagabanya ibintu byo kubeshya kuko yagiye ambeshya ngo azakuramo ikirego ntiyakivanamo. Ku bwanjye namugira inama y’uko niba umugabo mugenzi wawe ari mu byago ntabwo ari byiza ko umubeshya, ntabwo ari byiza gukandamiza umuntu kugira ngo ukunde uvugwe.”
Gusa uyu mugabo yavuze ko ibijyanye no kuba yaregera indishyi y’akababaro atarabitekerezaho kuko azabanza kubiganiraho n’umunyamategeko we.
Ubwo yarekurwaga by’agateganyo, X Dealer avuga ko yandikiye ibaruwa The Ben amusaba ko yakura ikirego mu bushinjacyaha kuko atari we wibye telefone ye, ahubwo ari abantu bamuri hafi bashaka kubateranya.
The Ben na X Dealer bari basanzwe baziranye ndetse bakorana bya hafi dore ko yari amaze n’iminsi amwamamariza igitaramo yakoreye mu Burundi.

X Dealer yasabye The Ben ko yaza akamusaba imbabazi bakaba bashaka n'impamvu bashakaga kubateranya

The Ben yasabwe kugabanya ibintu byo kubyeshya abantu bari mu byago
