Rihanna yasubije imitima y’abafana mu gitereko

Rihanna yasubije imitima y’abafana mu gitereko

 Jun 11, 2024 - 17:35

Nyuma y’uko umuhanzikazi Rihanna agaragaye yambaye imyambaro yanditseho amagambo yaciye igikuba ku mbuga nkoranyambanga bakeka ko yaba yararetse umuziki, yaje guhumuriza abafana be bari batangiye kumutakambira bamubwira ko bakimukeneye mu muziki.

Mu minsi yashize nibwo uyu muhanzikazi yagaragaye ari kumwe n’umugabo we Asap Rocky, batambuka mu mujyi wa New York, Rihanna yambaye umupira wanditseho amagambo yabaye urujijo kuri benshi, avuga ko yamaze gufata ikiruhuko cya burundu.

Ibi byatumye abantu batangira kumutakambira bagaragaza ko batiteguye kumubona yavuye mu muziki burundu kuko agikenewe ndetse akibarimo n’umwenda wa  atarabaha album yabemereye.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yatangaje ko ubu ari kongera kugaruka mu muziki bushya. Avuga ko yahoze akora kuri album ye ariko ntibyakunda ko ayirangiza yose bitewe n’akazi kenshi, gusa avuga ko ubu ari kwitegura gusubira muri studio. Ati “Ubu ndi kwitegura gusubira muri studio.”

Mu mwaka wa 2016 akaba ari bwo yasezeranyije abantu ko agiye kubaha indi album, gusa imyaka ikaba yari ikomeje kwisunika, bigatuma abantu bakeka ko yaba yararetse umuziki kubera ubucuruzi ahugiyemo.

Rihanna yavuze ko arimo kwitegura gusubira muri studio