Mu kiganiro yagiranye na Radio Cool FM yo muri Nigeria, yavuze ko kuri we asanga Nigeria nta bahanzi benshi ifite bakora umuziki kuko bafite impano.
Ruger avuga ko abakora umuziki bafite impano batarenze batanu kandi na we ari muri abo bake bafite impano, ni mu gihe abandi bahanzi bawukora ari ikigare barimo gusa no gushaka kwishimisha.
Yakomeje avuga ko nubwo atari umuhanzi munini muri Nigeria, ariko arabizi neza ko afite impano.
Ati “Ntabwo ndi umuhanzi munini muri Nigeria, ariko ndi umunyempano. Ntabwo turenga batanu kandi ndimo aho ngaho.”
Ibi ahanini akaba yabivuze ashingiye ku gitaramo aherutse gukorera muri Israel, aho yacuruje amatike yose agashira ndetse akerekwa urukundo.

Ruger yatangaje ko abahanzi bafite impano muri Nigeria batarenze batanu kandi ni umwe muri abo
