Sheebah Karungi yashimuse igitaramo, Weasel aratungurana: Udushya mu gitaramo cya Blu 3

Sheebah Karungi yashimuse igitaramo, Weasel aratungurana: Udushya mu gitaramo cya Blu 3

 Jun 23, 2024 - 08:48

Mu ijoro ryakeye itsinda ry’abaririmbyikazi muri Uganda rizwi nka ‘Blu 3’ rigizwe na Jackie Chandiru, Liliane Mbabazi na Cindy Sanyu, baraye bakoze igitaramo bise ‘Blu 3 reunion concert’ cyabaye amateka bitewe n’udushya twagaragayemo.

Ni igitaramo cyabereye mu mujyi wa Kampala, ahazwi nka Sheroton Garden, aho cyari kigamije kongera kwihuza kw’aba bahanzikazi  bari bamaze imyaka 15 batandukanye nk’itsinda.

Kamwe mu dushya twaranze igitaramo, harimo kuba umuhanzikazi Sheebah Karungi yatunguranye akitabira iki gitaramo kandi ubusanzwe adacana uwaka na Cindy Sanyu ugize iri tsinda.

Icyaje gutungura ni uko Cindy Sanyu bizwi ko barebana ay’ingwe ari na we watangaje ko nawe ari mu baje kubashyigikira, biza kongera gutungurana ubwo Sheebah yaririmbaga indirimbo ya Cindy Sanyu adategwa ibyatunguye abantu.

Iyo warebaga amashusho hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga wasangaga igitaramo kitakiri inkuru, ahubwo byose byari byimukiye ku mpaka z’ukuntu Sheebah yitabiriye iki gitaramo kandi ari we mwanzi we wa mbere, ibi bakabijyanisha no kuvuga ko Cindy yatengushye Spice Diana nawe utavuga rumwe na Sheebah.

Muri iki gitaramo kandi  Weasel Manizo yaje gutungurana ku rubyiniro abafana batari bamwiteze, yifatanya nabo ndetse ari mu bishimiwe cyane ku rubyiniro.

Cindy Sanyu yashimiwe by’umwihariko n’umuhanzikazi Vinka ku bwo kumufasha mu rugendo rwe rw’umuziki by’umwihariko amushimira kuba ari we wamufashije kugenda mu ndege.