Nyakwigendera Takeoff bikaba byemejwe ko tariki ya 18 Kamena buri mwaka, ari umunsi wahariwe kwizihizwa ubuzima n’ibigwi bye muri Antlanta.
Uyu munsi akaba yarawugenewe na visi Perezida, Kamala Harris, ubwo yari yitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 yari kuba yujuje iyo aza kuba akiriho.
Ibi birori bikaba byari byateguwe na Quavo bahoze baririmba mu itsinda rimwe n’umuryango we.
Visi Perezida akaba yaremeje ko bitewe n’ibigwi bya Takeoff, bahisemo ko umunsi yavutseho waharirwa kujya hizihizwa ubuzima bwe muri Antlanta hose.
Uyu muraperi akaba yaritabye Imana tariki 01 Ugushyingo 2022, arashwe mu mutwe.

