Usher Raymond yavuze impamvu ku wa 3 nta kintu ajya arya

Usher Raymond yavuze impamvu ku wa 3 nta kintu ajya arya

 Jun 19, 2024 - 15:36

Umuhanzi Usher Raymond uri mu bahanzi bakomeye ku Isi, yavuze ko rimwe mu ibanga akoresha kugira ngo akomeze kugira umubiri ukomeye n’ubuzima bwiza harimo n’uko ku munsi wa gatatu w’icyumweru awumara wose nta kintu ariye.

Usher avuga ko usanga abantu benshi bibaza impamvu imyaka afite atari yo imugaragaraho kuko asa n’umuntu ukiri muto kandi ugikomeye bitandukanye n’imyaka amaze kugeramo, bigatuma abantu bahora bibaza ibanga yaba akoresha.

Uyu muhanzi avuga ko rimwe mu ibanga akoresha harimo no kumara umunsi wose wo ku wa gatatu nta biryo ariye, ahubwo anywa amazi gusa.

Usher avuga ibi atabikora ku bw’impamvu z’amasengesho cyangwa se kubura ibyo arya nk’uko benshi bahita babikeka, ahubwo abikora nk’ibanga ryo kugira ngo yirinde umubyibuho ukabije.

Uyu mugabo w'imyaka 45, avuga ko ubu ari uburyo yigishijwe na Nyirakuru nawe wajyaga abukoresha kandi ukabona ko akomeye.

Ikindi akoresha harimo no gukora imyitozo ngororamubiri kenshi kandi mu gihe gikwiriye, akirinda kuryagagura no kurira isaha yose aboneye no kurya indyo yuzuye, akavuga ko kandi ibyo byose bijyana no kunywa amazi menshi.

Usher Raymond yavuze ko buri wa gatatu nta kintu ajya arya kugira ngo akomeze kugira ubuzima bwiza