Umugore yasabye gatanya n'umugabo kubera kutoga

Umugore yasabye gatanya n'umugabo kubera kutoga

 Sep 20, 2024 - 15:18

Mu gihugu cy'Ubuhinde, benshi bacitse ururondogoro kubera inkuru y'umugore wasabye gatanya n'umugabo we bamaranye ukwezi kumwe amushinja kwanga gukaraba.

Umugore ukomoka mu gace ka Agra, mu Buhinde, utatangajwe izina, amakuru avuga ko yaba yarasabye gutandukana n’umugabo we nyuma y’iminsi 40 bombi bashyingiranywe, akaba amurega kudakunda kwiyuhagira.

Nk’uko urubuga India Today rubitangaza, byasobanuwe ko uyu mugabo uzwi ku izina rimwe rya Rajesh amaze kwiyuhagira inshuro esheshatu gusa mu minsi 40 bamaranye n’umugore we, ibyo bikaba bitera impumuro mbi ku mubiri ku buryo umugore we atashoboraga kuyihanganira.

Ku bw’izo mpamvu, uyu mugore yohereje ikirego mu kigo ngishwanama cy’umuryango mu gace batuyemo, nyuma y’ibiganiro bagiriyeyo, uyu mugabo yemeye guhindura imyitwarire ye asezeranya umugore we koga buri munsi.

N’ubwo yatanze iryo sezerano, uyu mugore yanze gukomeza urushako rwabo maze ashimangira ko yahabwa gatanya. Icyakora, bombi basabwe gusubira muri icyo kigo ngishwanama ku ya 22 Nzeri kugira ngo bakomeze ibiganiro by’ubwiyunge.

Ntabwo ari ubwambere habaye gutandukana gutunguranye mu gace ka Agra, kuko mu ntangiriro z’uyu mwaka umugore yasabye ubutane n’umugabo we nyuma yo kutabasha kumugurira ibiryo byitwa ‘Kurkure snack’.